Rusizi: Abakozi b’ibitaro bya Mibilizi barasaba Kiliziya Gatolika kubongerera agahimbazamusyi

Mu gihe bizihizaga umunsi w'umurimo usanzwe wizihizwa ku ya 1 Gicurasi, hanahembwa umukozi w'indashyikirwa, abakozi b'ibitaro bya Mibilizi, mu karere ka Rusizi, basabye Kiliziya Gatolika kubongerera agahimbazamusyi, kuko ngo basanga ari ngombwa cyane bashingiye ku buryo ku masoko byazamutse, kandi bakaba banakora batizigamye.

Nk'uko byagarutsweho na Kanamugire Alphonse, umuforomo kuri ibi bitaro wavuze mu izina rya bagenzi be, akanabigarukaho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com, avuga ko kongererwa aka gahimbazamusyi babisaba Diyoseze kuko ari yo nyir'ibitaro nubwo ibifatanya na Leta ku bw'amasezerano, ko bari bishimiye kugahabwa muri 2019 mbere batarakabonaga, kakabakura habi kunganira umushahara utari munini bahembwa, kakanazira igihe bakabishima,,ariko ko kongerewe byarushaho kubongerera imbaraga mu kazi.

Ati: "Turabisaba ibitaro na Diyoseze kuko ni ibyayo, Musenyeri ni we ubihagarariye,ni we dusaba. Nubwo n'ibitaro bifite abayobozi ariko ntacyo bakora Diyoseze itacyemeye. Turabashimira rwose kuba barakaduhaye kuko mbere ntikahabaga,ari yo mpamvu wanasangaga nta mukozi ugera hano ngo ahatinde, bose bahitaga bigira aho kari, babibonye natwe barakaduha. ni yo mpamvu umukozi ubona asigaye ahagera ntiyifuze kuhava.

Ikindi tubashima ni uko.ugereranije n'amakuru twumva mu bindi bitaro, hano gasa n'akigiye hejuru buhoro,kakanazira igihe na byo turabishima, tukanashimira cyane ubuyobozi buriho bw'ibitaro kuko kuva aho bubigereyemo muri 2019 hahindutse byinshi cyane,nako gahimbazamusyi karaboneka."

Yungamo ati: Ariko ugereranije n'ibiciro biriku isoko duhahiramontigahagije na mba. Kuko niba umufuka wisukari ugeze hafi ku mafaranga 100.000, agafuka k'umuceri klibilo 25 ari hafi amafaranga 30.000, n'ibindi byose byahenze kandi ari umushahara ari n'ako gahimbazamusyi ntihagire ikiyongeraho, ku mushahara byo tugakeka ko Leta iticaye,iri kutwigaho,ikazareba uko ibigenza, ariko Nyiricyubahiro Musengeri rwose, nk'umubyeyi wacu, akubite inzu ibipfunsi, agahimbazamusyi kongerwe,tubashe guhangana n'ibiciro tunakore twishimye kurushaho."

Uretse aka gahimbazamusyi, banasabye ubuyobozi bwakarere kwihutisha imishahara ku bahembwa na Leta kuko na yo ngo isigaye itinda cyane kandi benshi muri bo baba bafite inguzanyo z'amabanki, kandi iyo itariki yo kwishyura banki igeze batarahembwa banki zo ziyabakata, abo barimo indi myenda na bo babamereye nabi, kandi mbere batararenzaga itariki 25 z'ukwezi, ubu bakaba basigaye bageza ku itariki 5 z'ukundi, nyamara abahembwa n'ibitaro bo baba bayaboneye igihe n'ako gahimbazamusyi kaziye igihe bakavuga ko ibi byombi bikemuwe, n'umubare w'abaganga n'abaforomo ukiyongera kuko na wo ukiri muto, barushaho kunoza serivisi.

Umuyobozi w'ibi bitaro wungirije, Igiramaboko Jean François Régis, yashimangiye ibivugwa na bagenzi be, avuga ko igihe ababishinzwe buri wese yakemura icyo yasabwe byaba byiza cyane.

Ati: "Nk'uko babivuze, nta n'umwe utabona ko ubushobozi bwo guhaha bugenda bugabanuka kandi ntiwakora neza utabasha kubona iby'ibanze ukeneye. Ako gahimbazamusyi kabonetse n'akarere kakohereza imishahara ku gihe, imikorere yarushaho kugenda neza cyane nubwo n'ubu tubashima ubwitange bagira.ari yo mpamvu tuba twagize n'igihe cyo guhurira nk'aha,batari mu kazi tukungurana ibitekerezo ku murimo n'uburyo twarushaho kuwunoza,tukanasabana, ariko ibyo bibonetse, nicy'abaganga bagabanutse kigakemuka byarushaho kugenda neza."

Mu izina rya Musenyeri Edouard Sinayobye utabashije kuboneka, Padiri Ngoboka Théogêne umwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'ibi bitaro yavuze ko yakiriye neza ubusabe bwabo. Ati: "Ntacyo tutabaha gihari dukurikije aho bakuye ibi bitaro n'aho babigejeje mu mitangire inoze ya serivisi nubwo ibibazo bitabura, nk'ibyo by'abaganga bamwe bagiye muri iyi minsi kubera impamvu zinyuranye hakaba hakenewe ababasimbura, n'ako gahimbazamusyi basabye icyifuzo cyabo ndagishyikiriza nyir'icyubahiro Musenyeri."

Yunzemo ati: "Ntitwabizeza ibitangaza ariko icyo tuzi, tunemera twese ni uko ukoze neza agomba gushimirwa, a gomba guhimbazwa,kandi bashimye intambwe yatewe, izakomeza iterwe bitewe n'uko ubushobozi buzaba buhari,ariko bizere, cyane cyane ko burya agahimbazamusyi atari n'amafaranga gusa,uburyo bwo kubashimira ni bwinshi."

Ku cyifuzo cyabo cy'uko umushahara utatinda, umuyobozi w'ishami ry'imicungire y'abakozi ku rwego rw'aka karere, Mugenzi Jean Pierre, yabijeje kukigeza ku babishinzwe kigakurikiranwa kigakemurwa, abashimira uburyo bitanga mu kazi akurikije raporo z'imikorere zimugeraho, abasaba kudakura mu rujye, cyane cyane ko ari ubuzima bw'abaturage babungabunga.

Ibirori byo kwishimira umurimo bakora byanaranzwe no guhemba umukozi w'indashyikirwa, witwa Matabishi Innocente, binasusurutswa n'umuhanzi Fireman na Orchestre Amis des Jeunes yo muri aka karere.

Ibitaro bya Mibilizi bifite abakozi barenga gato 200, abenshi bakaba bahembwa na Leta.

                  

Mu izina rya bagenzi be, Kanamugire Alphonse yasabye kongererwa agahimbazamusyi

 

Abayobozi banyuranye bifatanya n'abakozi b'ibitaro bya Mibilizi kwizihiza umunsi w'umurimo

 

                        

Umuyobozi w'ibitaro wungirije, Dr. Igiramaboko Jean François Régis yabasabye kurushaho kwitangira abo baha serivisi

 

Umuhanzi Fireman ari mu basusurukije abakozi

 

Padiri Théogène Ngoboka yabijeje kugeza icyifuzo cyabo kuri Musenyeri Edouard Sinayobye, ko igisubizo kizaza kibanogeye

 

Matabishi Innocent (wa 3 uturutse i bumoso) n'umufasha we bashyikirizwa igihembo cy’indashyikirwa

Back